Ubushinjacyaha bwemeje ko bukurikiranye Rujugiro

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buremeza ko bwafatiriye imitungo ya Tribert Rujugiro Ayabatwa, ku mpamvu z’iperereza ku byaha akurikiranyweho.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Alain Mukuralinda yatangarije Izuba Rirashe ko ibyakozwe bidafite aho bihuriye n’impamvu za Politike nkuko bivugwa.
Mukuralinda yagize ati “Ayo makonti n’imitungo byarafatiriwe kuko hariho gukorwa iperereza, kandi byakozwe hashingiwe ku itegeko ryo muri 2004. Dufite ububasha duhabwa n’amategeko ryo gufatira imitungo idafite bene yo, cyane iyo dukeka ko yaba ikoreshwa mu buryo bwateza ibibazo.”
Inkuru y’ifatirwa ry’imitungo ya Rujugiro yashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize n’Umuvugizi we Dr. David Himbara, nawe wigeze kuba Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu, bombi ubu bakaba bari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Dr. Himbara ntiyashoboye kwitaba Telefoni ubwo twakurikiranaga iyi nkuru, ariko binyuze mu bindi bitangazamakuru yamaganye (Himbara) ibyakozwe na Leta y’u Rwanda.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yanze kuvuga ibyo bakurikiranyeho Rujugiro, ariko ashimangira ko atari impamvu za Politike. Ati “Abashaka kubihuza n’impamvu za Politike ni akazi kabo, icyo tuzi ni uko ntaho bihuriye! Hari amazu menshi twafatiriye (acungwa na Leta) ku Kisimenti afite agaciro ka miliyari 3, si igitangaza rero gufatira aya Rujugiro.”
Rujugiro ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ni umwe mu bahoze ari abajyanama ba Perezida Kagame, by’umwihariko mu mwaka 2006 yashyizwe mu bajyanama b’Umukuru w’Igihugu bakomoka ku isi hose banarimo Tony Blair.
Rujugiro kandi yayoboye Rwanda Investment Group, ni umwe mu bantu bazwi cyane mu kugira amafaranga menshi, by’umwihariko akaba afite umudugudu ahitwa i Gikondo wamwitiriwe ndetse n’inzu y’ubucuruzi iri mu Mujyi wa Kigali rwa gati izwi nka UTC (Union Trade center).
Fred Muvunyi

7 COMMENTS

  1. Urambabajeeeee? Uraza iki kweli?!! Birashoboka ko nta kacitron nari narabonye muri iyo mitungo yose, ariyo mpamvu aricyo uzira.

  2. ariko ni nde waroze abategetsi b’u Rwanda, buri gihe utvuga rumwe nabo mu mafuti yabo ahita ahinduka umwanzi. Ni ukuvuga ko abanyarwanda hafi ya twese turi abanzi ba leta uhubwo vuga uti ni uko tuterura tuborera mu nda. Nka Rujugiro arazira iki niba atari impamvu za polotike? Ngaho bavuge icyo bamuhora!

  3. Ariko wamugani bavuga bate ko ari imitungo idafite beneyo kandi Perezida Paul Kagame ariwe watashye kumugaragaro iriya nyubako, akanashimira rujugiro cyane kugikorwa yakooze cyo kubaka inzu nkiriya? iryo jambo ndumva ndifite

  4. Bwana Kanakuze, niba koko ufite ririya jambo rya Nyakubahwa Kagame ataha UTC, uzarishyire ahagaragara natwe turibone.

Comments are closed.